Isengesho ry’umuntu utotezwa
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.
2 Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo.
3 Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe,
ni wowe ufite ububasha undenganure.
4 Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye,
tega amatwi wumve ibyo nkubwira.
5 Abanyamahanga barampagurukiye,
abanyarugomo barashaka kunyica,
nta gutinya Imana bibarangwaho.
Kuruhuka.
6 Dore Imana ni yo ingoboka,
Nyagasani ari ku ruhande rw’abanshyigikira.
7 Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira,
ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri.
8 Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima,
nzagushimira kubera ineza ugira.
9 Koko wankijije amakuba yanjye yose,
none ababisha banjye ndabishima hejuru.