Elihu agaragaza uko Imana yigisha abantu
1 Elihu akomeza agira ati:
2 “Ba wihanganye gato ngusobanurire,
ndacyafite ibyo nkubwira ku byerekeye Imana.
3 Nzakoresha ubwenge bwanjye bwose,
nzerekana ko Umuremyi wanjye ari umunyakuri.
4 Koko rero ibyo nkubwira si ibinyoma,
jyewe tuvugana mfite ubumenyi buhanitse.
5 Imana ni inyabubasha nyamara nta wisuzugura,
ububasha bwayo bushingiye ku bwenge bwayo buhanitse.
6 Ntireka umugome ngo arame,
ahubwo irenganura abanyamibabaro.
7 Ihora yita ku ntungane,
iziha kwicarana n’abami ku ntebe za cyami,
iziha kuganza ku ngoma iteka ryose zo zikikuza.
8 Iyo abantu baboheshejwe iminyururu,
iyo ingoyi z’umubabaro zibadanangiye,
9 Imana ibagaragariza impamvu zabyo,
ibahishurira ibyaha bakoranye ubwirasi.
10 Ibazibura amatwi kugira ngo bite ku nyigisho zayo,
irabihanangiriza kugira ngo bareke ibibi bakora.
11 Nibayumvira bakayiyoboka bazasazana ihirwe,
imyaka yo kubaho kwabo izarangwa n’ibyishimo.
12 Nibatayumvira bazarimburwa n’inkota,
bazarimbuka bazize kutagira ubwenge.
13 Abahakanamana babika inzika mu mitima yabo,
nubwo Imana yabahana ntibayitakambira,
14 bapfa umutima bakiri bato,
bakenyuka bazize ubusambanyi bweguriwe ibigirwamana.
15 Nyamara abanyamibabaro ibakirisha imibabaro yabo,
mu makuba yabo ibaha ubushishozi.
16 Nawe Imana yari yakurinze ibyago,
yari yaraguhaye gutengamara nta kikubangamira,
ameza yawe yabaga yuzuye ibyokurya biryoshye.
17 Urubanza waciraga abagome ni rwo waciriwe,
igihano n’ubutabera bikugezeho.
18 Uramenye uburakari ntibugutere kwirata,
ubwinshi bw’impongano ntibukuyobye.
19 Ugutaka kwawe ntikwakubuza kugira amakuba,
imbaraga zawe nta cyo zagufasha.
20 Ntukifuze rya joro ry’urupfu,
ntukifuze iryo joro abantu bazarimbukamo.
21 Wirinde kwitabira gukora ibibi,
ni yo mpamvu y’ako kaga kose kugira ngo ubireke.
Ubuhangange bw’Imana
22 Ububasha bw’Imana buyihesha ikuzo,
ni uwuhe mwigisha uhwanye na yo?
23 Ni nde wahangara kubwira Imana icyo ikora?
Ni nde wakubahuka kuyibwira ati: ‘Ugize nabi.’
24 Ujye wibuka ibikorwa byayo,
wibuke ibyo yakoze abantu barata mu ndirimbo.
25 Ni ibikorwa abantu bose babona,
buri wese abibonera kure.
26 Koko rero Imana irakomeye,
nta wamenya igihe yabereyeho!
27 Ikurura ibitonyanga by’amazi,
ibihinduramo ibicu bikabyara imvura,
28 bityo imvura igwa ivuye mu bicu,
iyo mvura y’urujojo igera ku bantu.
29 Ni nde wasobanukirwa imitambagirire y’ibicu?
Ni nde wamenya imihindire y’inkuba?
30 Koko ikwiza imirabyo mu kirere,
ikuzimu h’inyanja hagacura umwijima.
31 Nguko uko Imana ikemura ibibazo by’amahanga,
iyaha ibyo kuyatunga bihagije.
32 Ifata imirabyo mu biganza byayo,
iyitegeka guhamya icyo iyiteje.
33 Uguhinda kw’inkuba kugaragaza ko Imana ije,
amatungo na yo arabimenya.”