Categories
Mwene Siraki

Mwene Siraki 20

Kuvuga mu gihe gikwiye

1 Hari ubwo umuntu acyahwa bitari bikwiye,

guceceka ni byiza kuruta kuvuga.

2 Ni byiza gucyaha umuntu aho kumurakarira.

3 Uwemeye icyaha cye aba yirinze ingorane.

4 Umuntu ushaka kwirenganura akoresheje igitugu,

uwo ameze nk’inkone ifata umukobwa ku ngufu.

5 Umuntu ukunda kwicecekera aba ari umunyabwenge,

uvuga menshi atuma bamwanga.

6 Hari uwicecekera kuko nta gisubizo afite,

hari uwicecekera ategereje igihe gikwiye.

7 Umunyabwenge araceceka agategereza igihe gikwiye,

nyamara umwirasi n’umupfapfa ntibazi igihe gikwiye.

8 Umuntu uvuga menshi atuma bamwanga,

uwizimba mu magambo yikururira urwango.

Iby’isi ni amabanga

9 Hari ubwo umuntu yungukira mu byago,

hari n’ubwo ahombera mu mahirwe.

10 Hari ibyo utanga bikakubera impfabusa,

hari n’ibyo utanga bikakugarukira incuro ebyiri.

11 Hari ubwo ikuzo rituma umuntu acishwa bugufi,

hari n’ubwo uwacishijwe bugufi yegura umutwe.

12 Hari ubwo umuntu yibwira ko aguze ibintu ku giciro gito,

nyamara hari ubwo aba ahenzwe bikabije.

13 Imvugo y’umunyabwenge ituma akundwa,

ariko amashyengo y’umupfapfa amupfira ubusa.

14 Impano uhawe n’umupfapfa nta cyo izakumarira,

koko aba agutegerejeho inyiturano irenze ibyo yaguhaye.

15 Atanga bike ariko agahora abigucyurira,

agenda abitangaza hose.

Uyu munsi aragutiza ejo akagatiruza,

uwo muntu ni uwo kwirinda.

16 Umupfapfa aravuga ati: “Nta ncuti ngira,

ineza yanjye nta muntu uyinshimira,

abarya ibyanjye bamvuga nabi.”

17 Nyamara umuntu nk’uwo bamugira urw’amenyo.

Kwirinda imvugo idakwiye

18 Ni byiza kunyerera ku mbuga aho guteshuka mu mvugo,

uko ni ko abagome barimbuka bidatinze.

19 Umuntu w’ikiburaburyo ni nk’inkuru ivuzwe igihe kidakwiye,

ni nk’inkuru abapfapfa bahoza mu kanwa.

20 Umugani uciwe n’umupfapfa urahinyurwa,

koko uba uciwe mu gihe kidakwiye.

21 Hari ubwo ubukene bubuza umuntu gucumura,

uwo aruhuka nta cyo yikanga.

22 Umuntu ashobora kwigirira nabi abitewe n’isoni,

ashobora no kwigirira nabi abitewe n’abandi.

23 Isoni zituma umuntu yemerera mugenzi we ibidashoboka,

bityo akaba yikururiye umwanzi nta mpamvu.

24 Ikinyoma ni ikosa ribi ku muntu,

ni ikosa rikunze gukorwa n’abapfapfa.

25 Kuba igisambo biruta kuba umubeshyi,

nyamara abo bombi bazarimbuka.

26 Imyifatire y’umubeshyi itesha agaciro,

umubeshyi ahorana ikimwaro.

Gucunga ubwenge

27 Amagambo y’umunyabwenge amuteza imbere,

umuntu ushyira mu gaciro anyura abategetsi.

28 Umuhinzi mwiza agira umusaruro mwinshi,

unyura abategetsi ababarirwa amakosa ye.

29 Ruswa iyo ari yo yose ihuma amaso y’abanyabwenge,

ibabuza kugira uwo bacyaha.

30 Ubuhanga buhishwe ni nk’umutungo utagaragara,

ibyo byombi nta cyo bimaze

31 Umuntu uhisha ubupfapfa aruta uhisha ubuhanga bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *