Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki D

1 Umwamikazi Esiteri amaze iminsi itatu asenga, yiyambura imyambaro igaragaza akababaro yambara imyambaro y’icyubahiro.

2 Aririmbisha by’umwamikazi, amaze gusenga Imana ibona byose kandi igakiza, arasohoka ajyana n’abaja be babiri,

3 umwe agenda amwiyegamije,

4 naho undi abakurikira afashe ku musozo w’igishura.

5 Mu maso ha Esiteri hararabagiranga ubwiza ari bwose, yarebanaga urukundo nyamara umutima wari wuzuye ubwoba bwinshi.

6 Amaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y’umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye ya cyami, yambaye imyambaro ya cyami itatsweho izahabu n’amabuye y’agaciro. Umwami yari ateye ubwoba cyane.

7 Nuko umwami yubura amaso abengerana ikuzo, arebana uburakari umwamikazi Esiteri. Umwamikazi acika intege, mu maso he harahinduka ashaka kwitura hasi, maze yegamira urutugu rw’umuja we.

8 Ariko Imana ihindura umutima w’umwami, ituma agwa neza. Umwami ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, afata Esiteri mu maboko kugeza ubwo ahagurutse. Umwami aramuhumuriza, amubwira amagambo amurema agatima

9 ati: “Ubaye iki Esiteri? Humura ndagukunda

10 nta cyo uri bube, kuko itegeko ryacu ribuza abantu kwinjira hano, rireba gusa rubanda rwa giseseka.

11 Ngaho komeza uze.”

12 Nuko azamura inkoni ye y’izahabu, ayikoza ku gikanu cya Esiteri. Aramuhobera maze aramubwira ati: “Ngaho mbwira icyo ushaka.”

13 Esiteri aramubwira ati: “Nyagasani, igihe nakurebaga natekereje ko uriumumarayika, maze ikuzo ryawe rinkura umutima.

14 Nyagasani, koko uri mwiza bitangaje, uburanga bwawe burashamaje.”

15 Esiteri akivuga ibyo yongera gucika intege yitura hasi.

16 Umwami bimutera ubwoba, naho abari aho bose bagerageza guhembura Esiteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *