Categories
IGITABO CYA SUZANA

IGITABO CYA SUZANA 13

Abakuru b’Abisiraheli babiri bararikira Suzana

1 Hariho Umuyahudi wari utuye i Babiloni akitwa Yoyakimu.

2 Yari yarashakanye n’umukobwa wa Hilikiya witwaga Suzana, wari mwiza cyane kandi akubaha Nyagasani.

3 Ababyeyi be bubahaga Imana kandi bari barareze umukobwa wabo bakurikije Amategeko ya Musa.

4 Yoyakimu yari umukungu cyane akagira n’ubusitani hafi y’urugo rwe. Abayahudi benshi bakundaga kuza iwe, kuko bamushimaga kuruta abandi bose.

5 Uwo mwaka bari baratoye muri rubanda abakuru b’Abisiraheli babiri bashyirirwaho kuba abacamanza, ari bo Nyagasani avuga ibiberekeyeho agira ati: “Ubugome bwakomotse muri Babiloniya bukuruwe n’abakuru b’Abisiraheli, bari bashinzwe kurenganura rubanda no kubayobora.”

6 Abo bakuru b’Abisiraheli bakundaga kujya kwa Yoyakimu, maze ababaga bafite imanza bose bakahabasanga.

7 Ku manywa y’ihangu igihe rubanda babaga batashye, Suzana yajyaga gutembera mu busitani bw’umugabo we.

8 Abo bakuru b’Abisiraheli bombi bamubonaga buri munsi ajyayo, batangira kumurarikira.

9 Nuko bata ubwenge, birengegiza Imana nyir’ijuru kandi ntibongera kubahiriza Amategeko yayo atabera.

10 Bombi bari bararikiye Suzana, ariko umwe ntabwire undi ikimuhagaritse umutima.

11 Koko rero umwe yagiraga isoni zo kugaragariza undi icyifuzo cye cyo kuryamana na Suzana,

12 nyamara buri munsi buri wese yageragezaga gushakisha uko yamubona.

13 Umunsi umwe ku manywa y’ihangu barasohoka, bagiye gutandukana barabwirana bati: “Reka dutahe dore isaha yo kurya irageze.”

14 Hanyuma barakimirana baragaruka umwe ukwe undi ukwe, babona bongeye guhurira ha hantu. Nuko bavugana impamvu ibagaruye maze babwirana iby’irari bafitiye Suzana, hanyuma bumvikana ko bagomba gushaka umwanya wo kuzamubona ari wenyine.

Abakuru b’Abisiraheli bashinja Suzana imyifatire mibi

15 Igihe bari bagishakisha umwanya ubatunganiye, Suzana aza mu busitani nk’uko yari asanzwe abigenza aherekejwe n’abaja babiri, ahageze ashaka kwiyuhagira kubera ko hari icyocyere.

16 Nta wundi muntu wari uhari, uretse ba bakuru b’Abisiraheli bombi bari bihishe bamwubikiye.

17 Nuko Suzana ategeka abaja kujya kumuzanira amavuta n’imibavu, no gukinga amarembo y’ubusitani kugira ngo yiyuhagire mu ituze.

18 Abo baja barumvira, bakinga amarembo y’ubusitani maze basohokera mu irembo ryo ku ruhande, bajya gushaka ibyo Suzana yari abatumye. Ntibigeze babona ba bakuru b’Abisiraheli kuko bari bihishe bikomeye.

19 Abaja bagitirimuka aho, ba bakuru b’Abisiraheli basohoka mu bwihisho bwabo, biroha kuri Suzana

20 baramubwira bati: “Dore amarembo y’ubusitani arakinze kandi nta muntu utubona. Turakwifuza cyane utwemerere turyamane!

21 Niwanga turagushinja ko wohereje abaja bawe ugasigarana n’umusore.”

22 Nuko Suzana asuhuza umutima atera hejuru ati: “Dore nguye mu gihirahiro! Nindamuka nemeye ibyo munsaba nzacirwa urwo gupfa nzize ubusambanyi, nimbahakanira kandi sindi bubave mu nzara!

23 Icyaruta ni uko nagwa mu maboko yanyu nta kibi nkoze, aho gucumura kuri Nyagasani.”

24 Suzana arataka cyane, maze ba bakuru b’Abisiraheli bombi na bo batera hejuru bamurega.

25 Nuko umwe muri bo yihutira gukingura amarembo y’ubusitani.

26 Abagaragu bumvise induru biruka bagana mu busitani banyuze mu irembo ryo ku ruhande, kugira ngo barebe ibibaye kuri Suzana.

27 Abakuru b’Abisiraheli babatekerereza uko byagenze, maze abagaragu barumirwa kuko nta bintu nk’ibyo byari byarigeze bivugwa kuri Suzana.

28 Bukeye bwaho rubanda rumaze gukoranira kwa Yoyakimu umugabo wa Suzana, ba bakuru b’Abisiraheli bombi baza biyemeje gucira uwo mugore urwo gupfa, nk’uko bateguye uwo mugambi mubisha. Nuko imbere ya rubanda barategeka bati:

29 “Nimuhamagaze Suzana umukobwa wa Hilikiya, akaba n’umugore wa Yoyakimu.” Bohereza umuntu ajya kumuzana.

30 Suzana araza aherekejwe n’ababyeyi be n’abana be, na bene wabo bose.

31 Suzana yari mwiza cyane akagira n’imico myiza.

32 Abo bakuru b’Abisiraheli b’abagome bategeka ko bamukuraho igitambaro yari yitwikirije mu mutwe, kugira ngo binezeze bihagije bareba ubwiza bwe.

33 Bene wabo bose ndetse n’abamurebaga bose barariraga.

34 Nuko ba bakuru b’Abisiraheli bombi bahaguruka mu ikoraniro, bamurambika ibiganza ku mutwe.

35 Suzana we yubura amaso areba hejuru arira, kuko yiringiraga Nyagasani.

36 Abakuru b’Abisiraheli barahamya bati: “Igihe twatemberaga twenyine mu busitani, uyu mugore yaje ari kumwe n’abaja babiri, abategeka gukinga amarembo manini y’ubusitani hanyuma arabasezerera.

37 Nuko umusore wari wihishe aho ngaho, araza bararyamana.

38 Icyo gihe twari mu nguni y’ubusitani, tubonye iryo shyano riguye twiruka tubasanga,

39 tubibonera baryamanye. Icyakora ntitwashoboye gufata uwo musore kuko yaturushaga imbaraga, bityo akingura irembo ry’ubusitani agenda yiruka.

40 Ariko uyu mugore twaramufashe, tumubajije uwo musore uwo ari we

41 yanga kumutubwira. Ibyo turabihamya kuko twabyiboneye!”

Ikoraniro ryemera ibyo bavuze, kubera ko bari abakuru b’Abisiraheli bakaba n’abacamanza. Nuko Suzana acirwa urwo gupfa.

42 Suzana arangurura ijwi cyane ati: “Mana ihoraho, ni wowe umenya ibihishwe, ukamenya n’ibintu byose mbere y’uko bibaho.

43 Uzi ko aba bantu banshinja ibinyoma, none dore ngiye gupfa kandi nta na kimwe nigeze nkora mu byo banshinjanya ubugome.”

44 Nuko Nyagasani aramwumva.

Daniyeli agaragaza ko Suzana ari umwere

45 Igihe bari bamujyanye kwicwa, Imana ikoresha imbaraga nziranenge zari mu musore witwaga Daniyeli,

46 maze uwo musore arangurura ijwi cyane ati: “Amaraso y’uyu mugore ntazambarweho!”

47 Abantu bose bamuhanga amaso baramubaza bati: “Urashaka kuvuga iki?”

48 Nuko Daniyeli ahaguruka mu ikoraniro arababwira ati: “Mwa Bisiraheli mwe, ese mwataye umutwe? Muciriye urwo gupfa umugore wo mu bwoko bwanyu nta kugenzura nta na gihamya!

49 Nimusubire mu rukiko kuko aba bantu bamushinja ibinyoma.”

50 Nuko abantu bose bihutira gusubira mu rukiko, abandi bakuru b’Abasiraheli babwira Daniyeli bati: “Ngwino wicarane natwe maze utubwire igitekerezo cyawe, kuko Imana yaguhaye ubushishozi nk’ubw’abantu basheshe akanguhe.”

51 Daniyeli arababwira ati: “Nimutandukanye abo bantu maze mbabaze umwe ukwe n’undi ukwe.”

52 Bamaze kubatandukanya Daniyeli ahamagaza uwa mbere aramubwira ati: “Wa musaza we wuzuye ubugome, igihe kirageze kugira ngo ibyaha wakoze bikugaruke!

53 Waciye imanza zireganya, waciriye urwo gupfa inzirakarengane, urenganura abo icyaha gihama kandi Nyagasani yarategetse ati: ‘Ntukice umwere cyangwa intungane!’

54 None rero niba koko wariboneye Suzana aryamanye n’uwo musore, mbwira ubwoko bw’igiti wababonye baryamye munsi yacyo?”

Nuko uwo muntu arasubiza ati: “Ni munsi y’igiti cy’umunyinya.”

55 Daniyeli aravuga ati: “Icyo ni ikinyoma kigiye kugucisha umutwe. Koko rero Imana yategetse umumarayika wayo kugusaturamo kabiri.”

56 Daniyeli asezerera uwo muntu maze ahamagaza undi, aramubwira ati: “Wa Munyakanāni we, udakomoka kuri Yuda! Ubwiza bw’uwo mugore bwagutesheje umutwe, kumurarikira bigutesha ubwenge!

57 Nguko uko mwagenzaga n’abagore b’ingoma ya kera ya Isiraheli, kandi mukaryamana na bo kuko babatinyaga. Ariko none umugore wo mu gihugu cya Yuda, ntiyashoboye kwihanganira iyo myifatire yanyu mibi!

58 None rero mbwira ubwoko bw’igiti wababonye baryamye munsi yacyo?”

Nuko uwo muntu arasubiza ati: “Ni munsi y’igiti cy’inganzamarumbu.”

59 Daniyeli aravuga ati: “Icyo ni ikinyoma kigiye kugucisha umutwe nawe! Koko rero umumarayika w’Imana ategereje afite inkota mu ntoki, kugira ngo agucemo kabiri! Agiye kubatsemba mwembi.”

60 Nuko abantu bose bari bateraniye aho barangurura amajwi, basingiza Imana ikiza abayiringira.

61 Hanyuma bahindukirana ba bakuru b’Abisiraheli bombi, Daniyeli yari amaze kugaragariza ko bahamije ibinyoma mu byo bavuze. Nuko babacira urwo bashatse gucira mugenzi wabo babigiranye ubugome,

62 barabica nk’uko biri mu Mategeko ya Musa. Uwo munsi inzirakarengane irarokoka.

63 Hilikiya n’umugore we basingiza Imana kubera umukobwa wabo Suzana, bari kumwe na Yoyakimu umugabo we na bene wabo bose. Bashimiraga Imana ko ari nta kintu na kimwe kigayitse kigeze kiboneka mu myifatire ye.

64 Kuva uwo munsi Daniyeli ahabwa icyubahiro n’abantu bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *